kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018,  mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Butantsinda hakozwe umuganda wo kubakira abasenyewe n'ibiza bahawe amabati na MIDIMAR  ku nkunga ya Trocaire. Hakaba  hubatswe inzu ya Kankindi Marie Goretti, Nyirabega Drocelle na Mukakabera Bonifride.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Imicungire y'ibiza no Gucyura impunzi Hon. De Bonheur Jeanne d'Arc wari hamwe n'Umuyobozi  w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi wa Trocaire Bwana Danny Mazingalo n'abahagarariye inzego z'umutekano.  Nyuma y'Umuganda, abayobozi baganiriye n'abaturage kuri Mitiwere, kurwanya no gukumira ibiza n'izindi gahunda zinyuranye za Leta.

Nyandwi Leonidas utuye mu Mudugudu wa  Marongi wasenyewe n'ibiza ubu akaba yaramaze kwizamurira inzu ku buryo igeze ku isakaro, yahawe amabati 30 n'ibiro 7 by'imisumari.

Share Button