Abagore bo mu Murenge wa Mukingo bateguye igikorwa kimaze kumenyerwa nk’umugoroba w’amahoro. Iyi ni gahunda batangiye mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 aho baremera inshike cyangwa se imfubyi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, bakoze igikorwa kidasanzwe cyabereye mu Kagari ka Ngwa, Umudugudu wa Rutete bakorera ubukwe Umuryango wa Augustin Mutabazi n’Umugore we Emerthe Uwineza batagize amahirwe yo kubukorerwa kuko ababyeyi babo bishwe muri jenoside. Bakaba babatwikuruye, barabahemba ibyo bita kubaha mpore ndetse banabategesha urugori.

Buri Kagari kari gafite abagore bagahagarariye mu gutanga impano z’ibiseke nk’uko mu muco wa Kinyarwanda bigenda.  Umwe mu batangije iki gikorwa cy’umugoroba w’amahoro Mukakalisa Elevansiya avuga ko bicaye hasi nk’urugaga rw’abagore bagasanga badakwiriye kujya bahuzwa no gukora inama gusa ahubwo hari ikindi bakora kirushaho guteza imbere umuryango nyarwanda no kuruhura abafite ishavu n’intimba bakagira amahoro mu mitima nk’uko ari no mu gihugu.

Ati: “Iyi nshuro ni iya gatanu dukora ibikorwa by’umugoroba w’amahoro kuko twahereye mu kwezi kwa kane turemera umukecuru w’inshike tumuha ibintu by’ibanze yakenera mu buzima. Kuri iki gikorwa cy’uyu munsi rero twaricaye turavuga tuti hari abana basigaye ari imfubyi batagira ababyeyi kandi tuzi ko umubyeyi wese iyo yabyaye  igihe kiragera agashyingira akazagira igihe cyo kujya guhemba umwana we kandi mu muco wa Kinyarwanda bavuga ko nta muntu ujya guhemba umwana we nawe atarahembwe. Twarabitegura guhera ku Kugari ba mutimawurugo iki gikorwa bakigize icyabo rwose ubu ni ubukwe busanzwe kandi bwanagiyemo amafaranga asaga ibihumbi 650”

Uwineza Emerthe n’umugabo we byarabarenze bavuga ko rwose batazongera kuvuga ko ari imfubyi kuko babonye umuryango ndetse n’abana bakaba babonye ba nyirakuru naba sekuru. Emethe ati: “ Rwose indirimbo ya Bonhomme ivuga ngo yarabyaye ntiyabona umuhemba ntabwo izongera kuntera agahinda kuko ubu mfite ababyeyi.”

Umugabo we Mutabazi Augustin nawe ntanyuranya n’umugore we  akaba asanga uyu muco wagakwiye kuba mu gihugu hose. Ati: “Iki gikorwa badukoreye ni intangarugero rwose kuko byadutangaje bitewe n’uko twari tubayeho tubona nta muntu utugeraho bitewe n’uko twahuye n’ibibazo byagwiriye u Rwanda bikaba bigaragara ko u Rwanda rugeze heza aho buri munyarwanda amenya mugenzi we akamwegera ntaheranwe n’agahinda. Rwose iki gikorwa cyadushimishije cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe wari witabiriye iki gikorwa yashimiye abagore bo muri Mukingo avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa. Ati: “ Ndashimira cyane ba mutimawurugo bo muri Mukingo kuko iki ni igikorwa cy’indashyikirwa, nta munyarwanda ukwiye kumva ko ari wenyine kandi afite igihugu kirimo amahoro ndetse n’abagore by’umwihariko. Murabizi ko ukurusha umugore akurusha n’urugo. Iki ni igikorwa n’abandi bose bakwiye kwigiraho.”

Umurenge wa Mukingo uri mu Mirenge washegeshwe na Jenoside bityo ba mutimawurugo bakaba bariyemeje kuziba icyo cyuho.

Share Button