Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nzeri 2018, Visi Perezida wa Sena Hon. Harerimana Fatou ari hamwe na Senateri Kalimba Zephyrin basuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kumenya uko abaturage bafata demokarasi u Rwanda rwahisemo. Ibi byahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi ubundi wizihizwa tariki ya 15 Nzeri buri mwaka.

Gahunda zakozwe mu buryo bubiri harimo kubanza kuganira n’ibyiciro birimo abagize Inama Njyanama y’Akarere, komite z’abafite ubumuga, iz’urubyiruko, iz’abagore, abikorera ndetse n’iz’abikorera aho baganiriye ku ngingo zirimo amateka ya demokarasi no gushimangira u Rwanda rwahisemo, demokarsi y’ubwumvikana nk’igisubizo cyo gukemura amakimbirane. Ibi biganiro byose bikaba byanitabiriwe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abari mu nama bagaragaje ko demokarasi ari amahitamo y’abantu mu buryo bumva ibibabererye byabageza ku iterambere ariko by’umwihariko bashima amahitamo y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo. Vuguziga Jacqueline umwe mu bagize inama Njyanama avuga ko demokarasi ya nyayo ari ituma abantu bagira umutekano bagatera imbere. Ati: “iyo urebye uburyo u Rwanda rwagiye rwishakamo ibisubizo n’abazungu birabayobera kuko baba bumvako nk’amatora yagakwiye gukurikirwa n’imirwano. Ibi byo kwegera abaturage ntabwo baba babishaka, rero twese dukwiye gushyira hamwe kugirango twumvishe n’abandi ko demokarasi ari amahitamo y’abantu kandi ntawe ukwiye kuyivangamo.”

Mu rugendo bakoreye mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Migina, abaturage bagaragaje ko demokarasi ihari cyane ko ubu abayobozi guhera kuri Nyakubahwa perezida wa Repubulika kugeza kuri Mudugudu babegera bakababwira ibabazo byabo kandi bikabonerwa ibisubizo. Bashimiye cyane leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ku byiza byinshi yabakoreye cyane mu guha amacumbi n’ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.

Guverineri Mureshyankwano yashimiye cyane abaturage b’Akagari ka Migina kuko demokarasi n’ubwisanzure bahawe babikoresha neza cyane mu bikorwa by’amatora bihitiramo abayobozi. Ati: “Ndagira ngo mbashimire byimazeyo kuko mwabaye abambere mu gihe mwitoreraga abadepite kandi ibyo byatumye n’Intara yose iba iya mbere bigaragara ko demokarasi mwayumvishe kandi muyikoresha neza.”

Abaturage bakaba barishimiye uko ibyifuzo byabo byasubijwe dore ko bahamya ko nta bibazo bagifite kuko ibimaze gukemuka aribyo byari bikomeye n’ibindi birimo nk’amashanyarazi n’amazi akaba ari inshingano z’ubuyobozi bizera bizakemuka.

Share Button