Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31Kanama 2018  Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick yoyoboye inama y'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'ishoramari n'umurimo. Muri iyi nama harebwaga kuri gahunda yo guhanga imirimo mishya 6,429, gufasha urubyiruko 90 rwize imyuga kubona ibikoresho by'ibanze no gufasha abagore n'urubyiruko 443 gutegura imishinga y'ishoramari ikazahabwa igishoro binyuze mu bigo by'imari. Muri iyi nama kandi Umugenzuzi w'umurimo mu Karere yanyuriyemo abayitabiriye bimwe mu bikubiye mu itegeko ry'umurimo.

Share Button