Mwiriwe, uyu munsi tariki 29 Kanama 2018, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyanza hateraniye inama y'ubuzima yaguye iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Ku murongo w'ibyigwa hakaba harimo: Ubwisungane mu kwivuza ,Ibipimo by'ubuzima,Poste de Sante,Ibyavuye mu igenzura ry'ibigo nderabuzima,Pharmacy y'Akarere,Imihigo yo mu buzima no Kurandura ibibazo bibangamiye iterambere ry'imibereho myiza n'ibindi.

Inama ikaba yafashe imyanzuro inyuranye harimo gutegura ukwezi k'ubuzima aho hazibandwa kuri mitiwere, gutegura uko hatahwa poste de Sante, guhashya igwingira ry'abana n'ibindi. Hanabayeho kandi presentation ya SFH ku buryo bushya bwo kurwanya  imibu itera malaria.

Share Button