Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018 ,mu cyumba cyinama cyishuri ryisumbuye rya Mater dei habereye Inama nyunguranabitekerezo yIntara yAmajyepfo ku gutangiza itorero ry’umudugudu. Inama yayobowe na Guverineri Hon. Mureshyankwano Marie Rose, yitabirwa na ba Perezida b’Inama Njyanama mu turere, Abayobozi b’uturere, Abakomiseri muri Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge, Abayobozi b’ishami ry’imiyoborere myiza mu Turere n’intore zatumiwe. Bakaba bemeranyijwe ko tariki 7 Nzeri 2018, hazaba hamaze gutangwa ingengabihe y’uko Itorero ry’umudugudu rizakora.

Share Button