kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza habereye inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere urubyiruko rwavuye Iwawa. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Umutesi Solange. Hari kandi abahagarariye inzego z’umutekano, abakozi bashinzwe imibereho myiza ku mirenge, ababyeyi  bahagarariye abafite abana bavuye Iwawa ku Mirenge n’urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo bavuye Iwawa ku mirenge. Uru rubyiruko ruhagarariye bagenzi babo rukaba rwagaragaje intambwe bateye ndetse n’icyo imyuga bize ibamariye kuko abenshi babanye neza n’imiryango.

Share Button