Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nzeri 2018 ikatabirwa n’inzego zose z’ubuyobozi guhera ku mudugudu kugeza ku Karere, hagarutswe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bibangamira iterambere ry’umuturage.

Mu kiganiro cyavugaga ku bufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ibiyobyabwenge, cyatanzwe na Dr Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi mukuru w’itsinda ryihariye ryo kurwanya ibiyobyabwenge yibukije abayobozi ko nta terambere ryagerwaho mu gihe hakiri ibiyobyabwenge.

Ibi kandi abihurizaho n’abakuru b’imidugudu batandukanye bari bitabiriye iyi nama. Hakizimana Ephron uyobora Umudugudu wa Rwamagana, Akagari ka Nyabinyenga, Umurenge wa Cyabakamyi yagize ati: “Ibiyobyabwenge biratudindiza mu iterambere kandi bikanakurura amakimbirane mu ngo hagahora umwiryane akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango tubirwanye”

Mukantwari Beatha wo mu mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Katarara umurenge wa Ntyazo avuga ko hakwiye imikoranire n’inzego zose cyane ko mu midugudu aribo baba bazi abikora ndetse n’ababikoresha bityo bikaba bitaharirwa polisi yonyine.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Nyanza SP Kamali Mberabagabo yavuze ko ikibazo gikomeza gufata isura nshya cyane ku nzoga z’inkorano akaba asaba ko hatagira ugira uwo ahishira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yashimangiye ko umuyobozi uwo ari we wese wo mu Karere Nyanza uzagaragara ho guhishira abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge atazihanganirwa. Ati: “ Ndagirango twubyumvikaneho kuko harimo namwe bakuru b’imidugudu umwanzuro dufate tuzawushyire mu bikorwa.”

Muri iyi nama hagarutswe ku iterambere ry’umuturage n’uburyo yagira uruhare mu bimukorerwa ndetse Umuyobozi w’Akarere akaba yanasinyanye imihigo  ya 2017-2018 naba Gitifu b’imirenge biyemeza bose gukorera hamwe kugirango bave ku mwanya babonye mu mwaka ushize w’imihigo.

Share Button