Kuri icyi cymweru tariki ya 02 Kanama 2018, abayisilamu basaga igihumbi bo mu turere 5 aritwo Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye bose bari bahuriye hamwe mu Karere ka Nyanza, i Mugandamure ngo basengere igihugu cy’u Rwanda cyane ko bo ubwabo bahamya ko amahirwe bafite ubu nta kindi gihe bigeze bayagira. Umyobozi mukuru wabo mu Ntara y’Amajyepfo Sheikh Ntawukuriryayo Ismail akaba avuaga ko bahinduriwe amateka ubu bakaba basenga nta nkomyi byose kubera leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Yagize ati: “Iyi leta yaduhinduriye amateka nk’abayisilamu, niyo mpamvu tugomba gusengera igihugu ku bw’umutekano, ubwisanzure n’ibindi bidasanzwe biboneka hake ku isi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose nawe wari waje kwifatanya n’abayisilamu mu isengesho yavuze ko bari mu banyamadini bumva kandi batagorana cyane ko n’ibibazo ubu by’ingutu birimo igwingira ry’abana n’umwanda bo bitabarangwaho. Ati: “Ndagirango mbashimire rwose kuko murumva kandi ibibazo igihugu cyacu gifite cyane mu mibereho myiza muba mwarabikemuye. Gusengera igihugu ni ishingiro ry’imiyoborere myiza.”

Sheikh Kabiriti Assoum uyobora abayisilamu mu Karere ka Nyanza yavuze ko burya iyo usenze imana ukagira ibyo uyisaba iguha byinshi byiza ndetse bimwe utanabisabye. Yavuze ko intego nyamukuru yari ugusengera igihugu, gusabana no gukomeza kubaka u Rwanda twifuza nk’abanyarwanda bazi aho bavuye. Akomeza kandi avuga ko gusengera igihugu ari inshingano z’umuyisilamu ndetse n’undi munyarwanda wese bityo bakaba basenga bakanaragiza Imana gahunda zose nziza nk’uko leta iba yaraziteguye.

Iki gikorwa kikaba kandi cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Umutesi Solange. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abayisilamu bafasha Akarere muri gahunda zinyuranye cyane cyane iz’iterambere ry’imibereho myiza nk’aho bubakiye abatishoboye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi akaba asanga ari urugero rwiza n’andi madini cyane nk’atabikora yafatiraho

Share Button