Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 Mu murenge wa Muyira, Akagali ka GATI,

Umudugudu wa Rwabihanga habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cya Girinka-Munyarwanda (Girinka Week) ku rwego rw'Akarere ka Nyanza.

Ibirori byo kwizihiza icyumweru cya Girinka bikaba byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, bwana KAJYAMBERE Patrick wari umushyitsi mukuru, Uhagarariye RAB, bwana Murenzi J. Bosco, uhagarariye umushinga wa SEND A COW RWANDA, bwana Ndayambaje Eugène,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge n'abandi bayobozi batandukanye.

Ibirori kandi byitabiriwe n'abaturage b'umurenge wa Muyira Cyane cyane abo mu midugudu ya Rwabihanga, Kimfizi, Buhaza, Ruyenzi na Kinyoni yo mu kagari ka Gati.

Insanganyamatsiko y'icyumweru cya Girinka iragira iti:"Duteze imbere gahunda ya Girinka twihutisha intego zayo, dusigasira ibyagezweho"

Ibirori byaranzwe n'ubutumwa bw'abayobozi batandukanye, imbyino, imivugo, amazina y'inka,...

Muri uyu muhango kandi inka 21 zari zaratanzwe n'umushinga Send a Cow Rwanda zituwe abandi bagenerwabikorwa ba Girinka Munyarwanda.

Hituwe kandi ihene 48 nazo mu zari zaratanzwe n'uwo mushinga.

Mu butumwa yatanze n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye abaturage borojwe inka bakazifata neza kugeza aho bituye bagenzi babo inyana nziza zitaweho kuburyo bushimishije. Yashimiye kandi umushinga Send a Cow Rwanda ku matungo wahaye abaturage mu rwego rwo guhindura imibereho yabo ubu bakaba bafite imibereho myiza.

Yasabye abaturage gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabahaye inka zatumye bagira ubuzima bwiza maze mu rwego rwo kumwitura bakajya bitura bagenzi babo. Yasabye abituwe inka kuzifata neza, mu rwego rwo gusigasira igihango bagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabo bakazitura abandi.

Yongeyeho kandi ko Inka bahawe zigomba kubafasha  kwikura mu bukene bakirinda kuzazimya igicaniro.

Nyuma yo gutombora inka, abaturage beretswe inka batomboye maze aborozi bafashe inka zabo neza bahabwa ibyemezo by'ishimwe(Certificates), umunyu, umuti wica uburondwe n'ibinini 2 by'inzoka kuri buri muntu wituwe, hatangwa n'amapombo 4 yo kuhagira inka.

 

Hanagarutswe kandi ku bindi bikorwa biteganyijwe gukorwa muri iki cyumweru birimo :Gukingira, gutera intanga, kubarura inyana zavutse ku ntanga zikeneye kwambikwa amaherena, kubarura abapfushishe inka bagomba gushumbushwa no kubarura inyana zose zigomba kwiturwa.

Ibirori byasojwe n'ubusabane .

Share Button