Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mutarama 2018 mu nteko y'abaturage b'akagari ka Migina, Hon. Governor w'intara y'Amajyepfo, Madamu Mureshyankwano Marie Rose yasuye abaturage b’Akagari ka Migina ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme. Mu butumwa yagejeje ku baturage, Guverineri w'intara y'amajyepfo yashimiye abaturage uruhare bagaragaje mu matora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017.

Yabasabye gukunda umurimo no kuwukorana umwete buri wese mubyo akora, yasabye cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo kugira ngo biteze imbere, Yakanguriye abaturage kugira isuku hibandwa ku kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, isuku yo ku mubiri, mu ngo, aho bategurira amafunguro n’aho barara,....

Yasabye abatarishyura ubwisungane mu kwivuza kwishyura,kwirinda kwiyandarika, Yasabye kandi abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe.

Nyuma yo kubagezaho ubutumwa, Guverineri yakiriye ibibazo by'abaturage.

Ibibazo byose byabajijwe ni 22, ibyasubijwe ni 10, ibibazo 9 byoherejwe mu nzego z'ibanze kuva ku mudugudu kugera ku murenge kuko abenshi ari abasaba ubufasha aho bazasurwa n'ubuyobozi bukareba ubufasha bakwiriye hakurikijwe ubushobozi bwaboneka.

Ibindi bibazo 3 byoherejwe muri MAJ Kugira ngo bahabwe ubufasha mu mategeko.

Share Button