Kuri uyu wa kane tariki ya  1 Gashyantare 2018 kuri Sitade ya Nyanza hizihirijwe umunsi w'intwari ku rwego rw'Umurenge wa Busasamana.uyu muhango witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Erasme,uhagarariye ingabo mu karere,umuyobozi wa Polisi mu karere,umuyobozi w'Inkeragutabara mu karere ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere bwana Niyonshimye Olivier,Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere bwana Nkurunziza Enock,umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana madamu Mukantaganzwa Brigitte,ingabo n'abaturage b'umurenge wa Busasamana.uyu munsi waranzwe n'akarasisi k'abakozi n'abanyeshuri  b'ibigo bikorera mu murenge wa Busasamana.

                                   

                               Abaturage bari bitabiriye ibirori by'umunsi w'intwari

Mu ijambo ry'umuyobozi w'akarere akaba ari nawe mushyitsi mukuru bwana Ntazinda Erasme yatangiye yifuriza abitabiriye ibi birori umunsi mwiza w'intwari.yasabye buri wese ko akwiye guharanira kuba intwari,gukomeza ubutwari turinda igihugu cyacu dushingiye ku muco,yibukije ko umunsi w'intwari ukwiye guhora utwibutsa kugira ishyaka ryo kuba intwari muri byose,tugakora n'imbaraga zacu zose n'umwete kandi tukanoza umurimo dusigasira ibyagezweho kugirango  dukomeze kubyubakiraho,yasoje asaba urubyiruko gukomeza urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko bisenya imbaraga zabo n'izigihugu muri rusange,yasabye ababyeyi nabo kugira umuryango uzira amakimbirane n'umwanda.

Share Button