Kuri uyu wa mbere tariki ya  29 Mutarama 2018 mu Karere ka Nyanza twakiriye abashyitsi bagize inama nkuru y’itangazamakuru n’abanyamakuru batandukanye,intego y’uru ruzinduko ni ukureba ibikorwa by’imiryango itari iya leta uruhare igira mu iterambere ry’Akarere ndetse no kugira umuco wo kwigiranaho.

Basuye umurenge wa Nyagisozi  basura ibikorwa by’abafatanyabikorwa Kirambi Community Health and Development Program,Commission Episcopale Justice et Paix.

Mu murenge wa Rwabicuma basuye ECD yubatswe n’umufatanyabikorwa Actionaid

                               

                   Abanyamakuru basuraga ibikorwa by'abafatanyabikorwa

Mu murenge wa Mukingo basuye ibikorwa by’abafite ubumuga batewemo inkunga na VSO n’aho mu murenge wa Busasamana hasuweibikorwa by’umufatanyabikorwa Organisations des Rogationistes muri Project ya WIHOGORA Bafashamo abakobwa bayabyariye iwabo bakiri bato,hasuwe kandi  ibikorwa bya Haguruka bafasha mu byamategeko abana n’abagore bakorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Share Button