Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 mu murenge wa Muyira ku rwibutso rwa Nyamiyaga habereye umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2018, hakaba hakozwe igikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo urwibutso rwa Jenoside rw'amayaga,

Umuganda witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr. NDIMUBANZI Patrick akaba n'umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, bwana NTAZINDA Erasme, Hon. Députe Nyirabega Euthalie, Umuyobozi wa Police mu karere ka Nyanza, SSPT Kizza Edouard, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, bwana Kajyambere Patrick n'abandi bayobozi batandukanye.

                                        

                                            Abayobozi n'abaturage bari mu muganda

Mu butumwa bwatanzwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima yavuze ku munsi mukuru w'intwari uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare 2018, asobanura neza intwari icyo ari cyo,

Ubundi butumwa bwahatangiwe harimo gahunda y'ubwisungane mu kwivuza aho abaturage batarishyura basabwe kwihutira kwishyura, Kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding), Kwita ku isuku no kugira uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Abaturage bashimiwe uruhare bagaragaje mu kwiyubakira amashuri abana bakaba baratangiye umwaka w'amashuri bahita bayigiramo.

Yabashimiye kandi igikorwa cyiza bagize bakomeje no kugiramo uruhare cyo kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside.

Share Button