Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, bwana Ntazinda Erasme, Hon. Depute Nyirabega Euthalie, V/MED, bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi wa Police mu karere ka Nyanza, SSPT Kizza Edouard, Umuyobozi wa Hopital Nyanza, n'abandi bayobozi batandukanye basuye ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu rwego rwo kureba imikorere yacyo na Services baha abakigana. Yasobanuriwe Serivisi zose batanga zirimo kuboneza urubyaro, kwita ku bana bahabwa Shisha kibondo, amata n’ibindi  bagenerwa na Leta no kwita ku bagore, n'izindi gahunda z'ubuvuzi.

                                

                            Abayobozi basura ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga

Yashimye imikorere yahasanze muri rusange n'isuku by'umwihariko.Yabasabye kwita kuri services de Prévention n'abakozi bakarangwa no gukorera hamwe.

Share Button