Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018, mu murenge wa Muyira, habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko,

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, bwana Ntazinda Erasme yifatanyije n'abaturage b'akagari ka Gati mu nteko yabo isanzwe iba buri wa kabiri.

Abaturage basobanuriwe ku mategeko akurikira:

Itegeko ry'umuryango, Itegeko ry'izungura, Itegeko rya GBV n’itegeko rirebana n'irangizwa ry'imanza,

Abaturage batarishyura imitungo batsindiwe muri Gacaca bashishikarijwe kwishyura ku neza habayeho ubwiyunge n'abo bagomba kwishyura

                                       

                                                  Abaturage bari bitabiriye inteko

Umuyobozi w’Akarere kandi yashishikarije abaturage batarishyura ubwisungane mu kwivuza kwishyura no kwita ku isuku bagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Share Button