Kuri uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2018 mu karere ka Nyanza hatashywe ibyumba by'amashuri 2 byubatse ku ishuri ribanza rya Kaganza,2 byubatse ku rwunge rw'amashuri rwa Hanika na 2 byubatse ku rwunge rw'amashuri rwa NyanzaB,uyu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Mureshyankwano Marie Rose,umuyobozi w'Akarere ka Nyanza bwana Ntazinda Erasme,Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Nyanza na Ruhango Lieutenant Colonel Kabanda Joseph,umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza SSP Kizza Edouard,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bwana Niyonshimye Olivier,umuyobozi w'imirimo rusange bwana Nkurunziza Enock,abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ibi bigo biherereyemo,abayobozi b'ibigo ndetse n'ababyeyi barerera muri ibi bigo.

                                   

                       Abayoboozi bataha kumugaragaro ibyumba by'amashuri kuri GS Nyanza B

Mu ijambo ry'umuyobozi w'Akerere yashimiye Guverineri w'Intara kuba iyitabiriye iki gikorwa,ashimira abagize uruhare bose mu iyubakwa ry'aya mashuri aho uruhare runini ari urw'abaturage,yasabye abaturage kuzita kuri ibi byumba bubakiwe babisukura uko bikwiye.muri rusange mu Karere hubatswe ibyumba 28 n'ubwiherero 36 bikaba byose amashuri agiye gutangira byuzuye.

Mu ijambo ry'umubyeyi uhagarariye abarerera mu kigo cy'urwunge rw'amashuri rwa Nyanza B yashimiye ubuyobozi bw'igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika budahwema kwita ku mibereho y'abaturage cyane cyane ku myigire y'abana.yijeje ko ibi byumba bazabifata neza ndetse bazakomeza gufasha no gushishikariza abana kwiga no gutsinda neza.

Mu ijambo rya Guverineri w'intara y'amajyepfo Madamu Mureshyakwano Marie Rose yashimiye ubuyobozi bw'akarere,inzego zitandukanye n'abaturage muri rusange kuba barafatanyije mu kubaka ibi byumba bakaba babashije kubyuzuza mbere y'uko itangira ry'amashuri rigera.yasabye abarezi gukomeza gutanga ubumenyi n'uburere bufite ireme,kwita ku isuku y'abanyeshuri barera ndetse no gukomeza kurera abana neza.yibukije ababyeyi kwita ku bana babashakira ibikoresho by'ishuri bibafasha kwiga neza,kwita ku isuku y'abana babo ku mubiri no ku myambaro ndetse naho batuye,yasabye ababyeyi kandi gutoza abana imirimo bakabakoresha imirimo ikwiye kdi itavunanye kugirango bazavemo abagore n'abagabo babereye u Rwanda.

Share Button