Kuri uyu wa mbere  tariki ya 9 Ukwakira  2017 hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Karere  ka Nyanza, iki gikorwa cyabereye mu kigo Nderabuzima cya Nyanza giherereye mu  Kagari ka Nyanza,Umurenge wa Busasamana.

Muri iki cyumweru hazatangwa urukingo rw’iseru na Arubiyore ku bana bafite amezi 9 kugeza kuri 59,gutanga Vitamin A ku bana bafite amezi 6 kugeza kuri 59, gutanga ikinini cy’inzoka zo mu nda  ku bana bafite imyaka 5 kugeza kuri 13,hazatangwa kandi ibiganiro ku iterambere ry’umuryango,kwirinda amakimbirane mu muryango, kwita ku buzima bw’umugore utwite ,kwita ku mirire  no gukurikirana imikurire y’umwana na gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato.

                                    

                                                       Abana bahabwa urukingo

Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Umutesi Solange akaba yakurikiranye igikorwa cyo gupima abana no kureba imikurire yabo bisanzwe bikorwa n’abajyanama b’ubuzima.

Yatangije kandi igikorwa cyo kuboneza urubyaro habaho no gushimira umuryango ubikora ku bufatanye bw’umugabo n’umugore.yasabye ko n’abandi bagabo yababera urugero rwiza bagafasha abagore babo mu guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro bose bumvikanyeho.  

Share Button