Kuri uyu wa Gtandatu tariki ya 30 Nzeri 2017,mu kigo cy’amashuri cya GS Nyanza B habereye umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri,muri uyu muganda hakaba hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 2 ndetse hanatunganwa ubusitani bw’ishuri,uyu muganda witabiriwe na Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite  akaba ari nawe mushyitsi mukuru Mukama Abbas , Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuzima bwana Ndimubanzi Patrick akaba ari nawe uhagarariye Guverinoma mu Karere ka Nyanza , umuyobozi w’Akarere Ntazinda Erasme n’abaturage.

Intumwa ya Guverinoma mu karere ka Nyanza yibukije abaturage kwita ku isuku kuko ariyo soko y’ubuzima bwiza,bakita ku isuku y’umubiri,aho batuye ndetse n’aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.

                                      

                                        Abayobozi bitabiriye umuganda

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyanza kuba barahisemo neza bakongera kugirira icyizere umutoza w’Ikirenga Nyakubahwa Paul KAGAME,

yabibukije ko ari impano Imana yabihereye kugirango aze afashe abanyarwanda kwivana mu bihe bibi byari byugarije igihugu.

Yasoje asaba abaturage kuzitabira ibikorwa byateguwe mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kizatangira ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 kigasozwa kuwa 7 Ukwakira 2017.  

Share Button