Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu nkuka z’igishanga cya Nyarubogo habereye umuganda wo gutangiza igihembwe cy’ihinga A2018,uyu muganda waranzwe no gutunganya site no gutera imbuto mu murima shuri.

Uyu muganda ukaba witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick,Umuyobozi wa RAB zone y’Amajyepfo,bamwe mu bakozi b’Akarere n’Umurenge wa Busoro n’abaturage b’Akagari ka Munyinya.

                        

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ari mu muganda

Mu ijambo rye  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick, yashimiye abaturage igikorwa cyiza kandi gishimishije bamaze gukora abasaba kwita ku nama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi ku guhinga kijyambere,kurwanya Nkongwa ikunda kwibasira ibigori ndetse no gukorera urutoki no gufata neza umusaruro birinda abamamyi botsa imyaka.

Habayeho no kwakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ubuhinzi bimwe birakemurwa ibindi bihabwa umurongo.

Share Button