Kuri uyu wa gatandatu tariki ya  16  Nzeri 2017 ku kigo cy’amashuri abanza cya KAGANZA B giherereye mu kagari ka Kiruli,Umurenge wa Mukingo,Akarere ka Nyanza habereye umuganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri ,hakaba hashijijwe ibibanza 3 bizubakwamo ibyumba by’amashuri ku bufatanye bw’Akarere,REB n’Inkeragutabara.Iki gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinwze Imibereho myiza,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyanza na Ruhango,Uhagarariye Police mu Karere ka Nyanza,Umunyamabanga Nshingwabiorwa w’Umurenge wa Mukingo n’abaturage b’akagari ka Kiruli.Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema kwita ku baturage ibagezaho ibikorwaremezo.

Iki kigo cy’amashuri gifite ibyumba bikeya bigatuma abanyeshuri bacyigiramo babangamirwa n’umubare mwishi w’abana mu cyumba.

Ibi byumba nibyuzura bizakemura  iki kibazo kandi binafashe abarimu gukurikirana neza imyigire y’abana,yasoje asaba ababyeyi kwita ku myigire y’abana babo babarinda guta ishuri kandi bakabungabunga ibi bikorwaremezo bakumira icyabyangiza kuko ari ingenzi cyane mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Share Button