Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017, kuri stade y’Akarere ka Nyanza habereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Ibi birori bikaba byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n’abandi bayobozi batandukanye n’abaturage.

Ibi borori bikaba byaranzwe n’imikino itandukanye,imbyino ndetse no kuremera imiryango itandukanye ihabwa ibiribwa ,ubwisungane mu buvuzi ndetse n’inka.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko kwizihiza Umuganura ku rwego rw’umuryango, ari umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abawugize no gusabana ariko by’akarusho uw’uyu mwaka ukaba ubaye mu gihe Abanyarwanda bakishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yagize ati "Umuganura ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda kubera agaciro kawo, ni umwanya wo kwishimira ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni umwanya wo kwisuzuma tukareba ibitaragenze neza no guhigira imyaka ije, ni n’umwanya wo gusabana kw’abayobozi n’abayoborwa. Muri iki gihe, tuganura twishimira umusaruro tugezeho mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu."

Ibi birori by’umunsi w’umuganura byasojwe n’ubusabane bw’abaturage n’abayobozi.

Share Button