Kuri uyu wa kane tariki ya  06 Kamena 2017 kuri Hotel Hill Top habereye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Akarere yahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza n'abavuka cyangwa bafite ibikorwa i Nyanza.

Atanga ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme, ari kumwe n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere  Julien NGABONZIZA, akaba yashimiye abitabiriye inama, aboneraho kubamurikira bimwe mu bikorwa biteganywa bashoramo imari bikababyarira inyungu, nabo biyemeza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere, baniyemeza kuzagira uruhare no mu migendekere myiza y'amatora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi nama ikaba yashoje hashyirwaho abayobozi bashya b'iri huriro.

Asoza iyi nama, Hon. Depite Euthalie NYIRABEGA, akaba yasabye abari mu nama gukomeza gushyira hamwe, batekereza ku cyateza Akarere imbere.

                  Abari bitabiriye inama

Share Button