Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 mu Karere ka Nyanza  mu Midugudu yose igize Akarere habaye umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23 .

Ibi birori mu Mirenge yose bikaba byitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ,inzego z’umutekano,Abakozi b’Akarere n’Umurenge n’abaturage.

Ibi birori byaranzwe n'akarasisi ,imbyino n’imivugo ndetse n’ubuhamya bishima ibyagezweho no kibisigasira.

Ibi birori byaje gusozwa no gukurikirana ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi  wo kwibohora.

 

Abaturage bari bitabiriye ibirori by'umunsi wo kwibohora

Share Button