Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2017 I Kimirama habereye inama yahuje abajyanama b’Akarere ka Nyanza n’ abaturage b'umurenge wa Busoro, abajyanama bitabiriye iyi inama akaba ari Umutesi Solange, Vuguziga Jacqueline na  Dusabe Diane bakaba bari baherekejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro bwana NSENGUMUREMYI Theoneste.

Aba bajyanama bakaba baganirije abaturage b’umurenge wa Busoro ku matora, gusigasira ibyiza byagezweho, Ubwishingizi mu kwivuza, kwishakamo ubushobozi n'ibisubizo aho guhora utegereje gufashwa.

      Abajyanama baganiriza abaturage

Share Button