Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017 mu Murenge wa Rwabicuma hakozwe urugendo  rwo kwibuka ,uru rugendo rukaba rwitabiriwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge INGABIRE Claire,abakozi b’umurenge ,inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Abitabiriye uru rugendo bakaba baganaga ku mugezi wa Mwogo ahiciwe abatutsi benshi bakajugunywa muri uwo mugezi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994.urugendo rwashojwe no gushyira indabo muri Mwogo mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bishwe bakajugunkwa muri uyu mugezi.

         Abari bitabiriye urugendo

Share Button