Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017, mu murenge wa Busoro habereye umuganda usoza ukwezi kwa Kamena, uyu muganda ukaba wari witabiriye n’abakozi b’umurenge,inzego z’umutekano ndetse n’abaturage b’utugari two mu Mumurenge wa Busoro.

Muri uyu muganda hakaba hahanzwe umuhanda Burakari-Vunga,nyuma y'umuganda abaturage baganirijwe Ku matora no kuyitegura neza,bikosoza kuri lisiti y’itora, banaganirijwe kandi ku isuku n'isukura aho basabwe kugira ubwiherero, hanagarutswe kwihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwirinda amakimbirane mu ngo.

          Abaturage bitabiriye umuganda

Share Button