kuri uyu wa Gatandatu,  tariki ya 24 Kamena 2017 mu karere ka Nyanza, twakiriye itsinda ry'abashakashatsi 13 baturutse muri IPAR riyobowe na Bwana Paul KAYIRA batangiye igikorwa cy'iminsi ibiri cyo gusuzuma imihigo  Akarere ka Nyanza kahize mu mwaka w'ingengo y'imari 2016-2017 n'uburyo yeshejwe. 

Iri tsinda rikaba ryahawe ikaze n’umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme NTAZINDA, watangiye abashimira, aboneraho n'umwanya wo kubereka Filimi ngufi ikubiyemo ishyirwamubikorwa ry'imihigo 2016-2017 no kuyibamurikira.

Nyuma iri tsinda rikaba ryakurikijeho igikorwa cyo gusuzuma  gusuzuma umuhigo ku wundi, no gusura ibikorwa biri mu mihigo mu mirenge itandukanye, ndetse no kuganira n'ibyiciro bitandukanye.

                         Abakozi n'abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa

Share Button