Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017, mu murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamure habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku musozi wa Nyamure. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu KAJYAMBERE Patrick akaba ariwe wari umushyitsi mu kuru,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira n’abaturage b’Akagari ka Nyamure.

        Abari bitabiriye uyu muhango

Uyu muhango ukaba waratangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku kagari ka Nyamure berekeza ku musozi wa Karama.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu KAJYAMBERE Patrick yasabye abari bitabiriye uyu muhango Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no Kwihutisha kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share Button