Kuri uyu wa mbere tariki ya  12 Kamena 2017 ku biro by’Akarere ka Nyanza  habaye isuzuma y'ishyirwamubikorwa ry'imihigo y'Akarere ya 2016-2017 ryakozwe n’itsinda ryari riturutse ku Intara y'Amajyepfo riyoboye n’ Umujyanama wa Guverineri Mazimpaka Jean Claude, bakaba bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme.

 

            Abari bitabiriye iki gikorwa

Iri suzuma ryari rigamije kureba ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka ryaranzwe no gusuzuma itangwa ry’ama raporo no kujya inama mu rwego rwo kwitegura isuzuma ryo ku rwego rw’igihugu.

Iri tsinda rikaba ryashimye aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa, rikaba ryaboneyeho no gutanga inama kubigomba  kunozwa.

Share Button