Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2017 mu Karere ka Nyanza hatangijwe gahunda yibikorwa by'ubuvuzi bya Army week itangizwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza  ari kumwe n'itsinda ry'abaganga ba basirikare baturutse mu Bitaro bya Kanombe riyobowe na Majoro Ndayisaba ,Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n’Umuyobozi w'Ibitaro  bya Nyanza.

 

                             Abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa

Aba bayobozi bakaba baganirije abarwayi bababwira impamvu y'iki gikorwa aho Ingabo zabohoye abanyarwanda zirangajwe imbere n'Intore izirusha Intambwe none zikaba zije no kubabohora ku burwayi aho baje kuvura indwara z'Abagore, amenyo, Amaso, amagufa n'indwara zo mu buhumekero.                       

Iri tsinda ry’abaganga b’abasirikare rigizwe n’inzobere 29 zivuye mu Bitaro bikuru bya gisirikari bya Kanombe zikaba zigabanijemo amatsinda 3 imwe ku Bitaro bya Nyanza, andi mu  bigo nderabuzima bya Nyarusange na Nyamiyaga.

Twabibutsa ko  iki gikorwa kizamara cyumweru ,kuva tariki ya 12 kugeza tariki ya 16 kamena 2017.

Share Button