Nyanza Twataramye

Nyanza Twataramye ni igitaramo Ndangamuco Nyarwanda ngarukamwaka gitegurwa n’ Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (NIMR).

Iki igitaramo kitabira n’abantu benshi cyane bingeri zitandukanye, abatuye i Nyanza, abaturutse hirya no hino mu gihugu n’abaturuka mu ntara bise iya 6 ariyo Diaspora Nyarwanda.

                                             

                                                                       Abari bitabiriye igitaramo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza butegura iki gitaramo mu rwego rwo gusigasira Umuco no gukomeza gutoza Abanyarwanda kuwukunda no kuwigisha abakiri bato.

Iki gitaramo kikaba kirangwa n’imikino itandukanye harimo gukirana, kurasa ku intego, gusimbuka urukirampende ,kunyabanwa n’imbyino Nyarwanda,ibisakuzo,gucuranga inanga n’ibindi bigize umuco Nyarwanda.

Iki gitaramo kikaba kigiye kuba ku inshuro ya kane, kikazabera kuri sitade ya Nyanza ku wa 26 Kanama 2017.

Ku inshuro ya mbere iki gitaramo cyabaye kuwa 26 Ukuboza 2014 kibera ku inzu ndangamurage y’ubugeni  iherereye mu Murenge wa Busasamana-Rwesero.

                                             

                                                            Intore zisusurutsa abitabiriye igitaramo

Ku inshuro ya kabiri iki gitaramo cyabaye ku wa 5 Ukuboza 2015  kibera ku Rwesero ku inzu ndangamurage y’ubugeni  .

                                             

                                                                          Intore zisusurutsa abitabiriye igitaramo

Ku inshuro ya gatatu iki gitaramo cyabaye ku wa 4 Kanama 2016  kibera ku Rwesero mu rukari.

                                             

                                                             Intore zisusurutsa abitabiriye igitaramo

iki kigitaramo kuko kirangira mu masaha ya ninjoro,abakitabiriye nta kibazo cy'aho kurara bagira kuko mu karere ka Nyanza hari amacumbi atandukanye.

Kanda hano ubone Hotel na Motel ziri mu mujyi wa Nyanza

 

Nyanza twataramye Social media